Kuri uyu munsi tariki ya 21 Werurwe 2015, Inama ya Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D yateraniye muri Alpha Palace Hôtel, i Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyobowe na Dr Vincent BIRUTA, Perezida w’Ishyaka.
Abagize Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D. bishimiye ikiganiro bagejejweho kigamije gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere y’Ishyaka (PSD-Management Information System);
Abagize Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D bishimiye aho imyiteguro ya Kongere ya 5 y’Igihugu y’Ishyaka P.S.D.igeze. Biro Politiki yemeje ko Kongere izaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Gicurasi 2015, basaba ko imyiteguro ikomeza kandi buri muyoboke asabwa gukomeza gutanga umusanzu we kugira ngo iyo Kongere izagende neza;
Abagize Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D. bunguranye ibitekerezo ku mpaka ziriho zijyanye no guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku ruhare Ishyaka P.S.D ryagira muri izo mpaka. Abagize Biro Politiki basanze ibijyanye no guhindura Itegeko Nshinga n’uburyo bikorwa bisanzwe byarateganyijwe mu Itegeko Nshinga, basaba Komisiyo ya politiki y’Ishyaka gutegura ibitekerezo bizashyikirizwa Kongere ya 5 y’Igihugu y’Ishyaka P.S.D kugira ngo ibifateho umwanzuro;
Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D yasabye abayoboke bayo bose kuzitabira ibikorwa byose biteganyijwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 no kubigiramo uruhare rugaragara;
Iyi nama ya Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D yashojwe n’umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi urubyiruko rwashoje amahugurwa mu bya politiki muri “Youth Political Leadership Academy”.