Kuwa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 04 Gicurasi 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigenga buruse n’inguzanyo bihabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza n’Amashuri Makuru bya Leta.
Hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’Iteka rya Perezida rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko Rukuru bazemezwa na Sena:
- Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga
- Bwana NGAGI MUNYAMFURA Alphonse;
- Bwana MUYOBOKE KARIMUNDA Aime;
- Madamu NYIRANDABARUTA MURORUNKWERE Agnes
- Visi Perezida w’Urukiko Rukuru:
Bwana NDAHAYO Xavier
Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
Iteka rya Perezida ryimurira muri Polisi y’u Rwanda Major NSENGIYUMVA Theogene wo mu Ngabo z’u Rwanda, ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP);
Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda 462;
Iteka rya Perezida rigena imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka buri ahantu hihariye mu by’ubukungu;
Iteka rya Perezida rigena umuyobozi ufite ububasha n’uburyo ububasha butangwa mu Butegetsi bwa Leta;
Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange; ku minsi y’amakonji yari isanzweho hiyongeyeho konji yo ku itariki ya 2 Mutarama, konji y’umunsi w’umuganura na konji yo ku munsi wa Eidil Azhuha (Eid al-Adha);
Iteka rya Perezida rishyiraho Ikigega cy’Uburezi ku rwego rw’Akarere cyo gufasha abanyeshuri batishoboye kubona ibyo basabwa n’ishuri bigamo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ahantu hihariye mu by’ubukungu muri Kigali (KSEZ);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu IRIBAGIZA Rose, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. MUKULIRA Olivier, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwemeza no kugenzura ireme n’uburyo bunoze bwo kwigisha imyuga mu Kigo cya Leta Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire;
Iteka rya Minisitiri rigena uburyo inama y’uburezi y’Umurenge cyangwa iy’Akarere iterana n’uburyo ifata ibyemezo;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga imyitwarire y’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho inshingano z’abagize ubuyobozi bwite bw’ishuri;
Iteka rya Minisitiri riteganya ibihano ku babyeyi batohereza abana mu ishuri n’abandi bantu babakoresha imirimo ituma batiga cyangwa bata ishuri;
Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza rusange agenga amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye rikanagena imikorere y’inteko rusange y’ishuri;
Iteka rya Minisitiri rigena inyigisho zigomba kwigishwa, amasaha y’ingengabihe n’ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayihariye;
Amabwiriza ya Minisitiri agena uburyo bwo gukurikirana abakozi ba Leta bayiteza igihombo.
Mu Bindi:
- a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizabera ku Mulindi, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali kuva tariki ya 4 kugera ku ya 11 Kamena 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Gushora imari mu buhinzi hagamijwe kubuteza imbere”. Amasosiyeti mpuzamahanga n’ayo mu gihugu, ibigo bya Leta, banki, amasosiyete y’ubwishingizi, abahinzi, amakoperative y’ubuhinzi, Kaminuza n’Amashuri Makuru bazamurika ibikorwa bishya bahanze bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi na serivisi zunganira ubuhinzi n’ubworozi.
- b) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’imishyikirano Minisiteri y’Uburezi yagiranye na Carnegie Mellon University, amafaranga y’ishuri azagabanukaho 62% guhera mu mwaka w’amashuri 2015-2016. Abanyeshuri baturuka mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagabanyirizwaho 50% na Guverinoma y’u Rwanda, bazajya bishyura Amadolari ya Amerika ibihumbi umunani (8.000USD), naho abanyeshuri bakomoka mu bindi bihugu bitari mu Muryango wa EAC bishyure Amadolari ya Amerika ibihumbi cumi na bitandatu (16.000USD).
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri