Muri iyi Kongere y’ishyaka PSD yateraniye i Kigali ku ya 23-24 Gicurasi, hatowe abagize Komite Nyobozi izayobora ishyaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere bityo:

Abagize Komite Nyobozi yatowe
Dr Vincent Biruta atorerwa kuba Perezida ku bwiganze 98.6 %.
Ku mwanya wa Visi- Perezida wa mbere hatowe Nduhungirehe Olivier ku majwi 96.1%.
Ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri hatorwa Nyirahirwa Veneranda kuri 94.1 %,
Umunyamabanga Mukuru aba Ngabitsinze Jean Chrisostome ku bwiganze bw’amajwi 96%,
Umunyamabanga wungirije ushinzwe uburinganire hatorwa Gahongayire Aurelie agira amajwi 58.4 % aba atsinze Uwanyirigira Gloriose wagize amajwi agera 39.6%.
Umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko hatowe Niyonsenga Theodomir agira amajwi 86.6 %
Umubitsi mukuru yabaye Mukabikino Jeanne Henriette watowe ku bwiganze bw’amajwi agera kuri 92.3%.

Aha Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase iburyo yifurizaga imirimo myiza Dr. Vincent Biruta nyuma yo kongera gutorerwa kuba Perezida wa PSD
Muri Kongere ya gatanu ku rwego rw’igihugu y’ishyaka PSD, hafashwe icyemezo, aho abitabiriye bemeje ingingo irebana no kuvugurura Itegeko Nshinga, maze hasabwa ko “ Manda ya Perezida wa Repubulika yafungurwa, abaturage bakajya bihitiramo ubanogeye buri myaka itanu. Ingingo zose z’Itegeko Nshinga zitakijyanye n’imiterere y’imiyoborere y’igihugu zigomba gusuzumwa zikavugururwa, inzego z’ubutegetsi bwa Leta zigomba gushyiraho urubuga rwaguye rwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, hakanategurwa Referendumu izemeza iryo vugururwa. Imitwe ya Politiki igomba kugira uruhare ku bijyanye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.” Ishyaka PSD ryiteguye gutanga umusanzu waryo mu kungurana ibitekerezo ku birebana n’iryo vugururwa ndetse no ku ngingo zavugururwa.
Ishyaka PSD ryiteguye kuzatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2017.