Uko ibyatangajwe na Mayor Jules NDAMAGE, byakiriwe n’abayobozi b’amashyaka yemewe mu Rwanda, nyuma y’inkuru yasohotse ku rubuga Makuruki.rw yo kuwa 08 Kamena 2015 yibandaga ku ijambo ryavuzwe n’uyu muyobozi w’Akarere ka Kicukiro Jules NDAMAGE ubwo harebwaga ibikorwa komite y’Urugaga rw’urubyiruko rwo muri ako Karere rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi yagezeho mu myaka ine iyo komite imaze.
Abantu benshi bakomeje kugaragaza mu bitekerezo (comments) no ku mbuga nkoranyambaga ko batishimiye ibyatangajwe n’uyu muyobozi w’Akarere ka Kicukiro, ndetse bamwe mu bayobozi b’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, bagize icyo babivugaho aho bagaragaje ko batishimiye ibyavuzwe n’uyu muyobozi w’Akarere ka Kicukiro Jules NDAMAGE unakuriye kandi Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro wavuze amagambo yasohotse mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti : “Ntihazagire ubabeshya, uru Rwanda aho rugeze ni Kagame na RPF,..si PL , si PSD ..” .
Ubundi uko byagenze, hari ku cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015, Bwana Paul Jules NDAMAGE, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro akaba kandi ari n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ;
yagize ati :“Rubyiruko, rubyiruko, iki gihugu cyacu aho kimaze kugera, ntihazagire n’undi uzababeshya, avuga ngo buriya ni kanaka na kanaka. Uru Rwanda aho rugeze ni Nyakubahwa Paul Kagame , hanyuma n’Umuryango RPF INKOTANYI, ngabo abantu babiri […] ibyo tumaze kugeraho nka RPF, ntabwo ari PSD, PL, si PDC reka da ! Ni RPF na Chairman wacu…iyo bigenze neza rero bajeni, abantu bose barabyiyitirira.Ukumva umuntu wese yiyitiriye ngo twabikoze twabikoze, iyo bigenze nabi..bahita bavuga ngo ni Leta ya FPR.”
Ibi Mayor Jules NDAMAGE yavuze, ntibyakiriwe neza, cyane ko mu Rwanda hari n’indi mitwe ya Politiki itari FPR INKOTANYI, kandi iyo mitwe ya politiki yindi nayo ifite abayobozi mu bigo bikomeye hamwe n’Inzego nkuru muri leta.
Ku ikubitiro inkuru igisohoka, Nyakubahwa Visi Perezida wa PSD Bwana Olivier NDUHUNGIREHE abinyujije kuri Tweeter, yahise agaragaza ko Mayor Jules NDAMAGE atarakwiye kuvuga atyo.
Nyakubahwa Olivier NDUHUNGIREHE we n’abandi bayobozi b’Imitwe ya Politiki, bagize icyo batangaza bagaragaza uburyo bakiriye ibyatangajwe na Mayor Jules NDAMAGE:
Madamu Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka PPC akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Madamu Dr Mukabaramba Alvera ;
Abajijwe iby’iki kibazo yagize ati : “…buriya byaba ari ukujya muri polémique idafite 11.., ndumva icyo kibazo wabanza ukakibaza Perezida wa FPR, Perezida wa FPR nakubwira ko yakoze wenyine, ubwo nibwo twabona aho duhera..”
Madamu Mukabalisa Donathille, Umuyobozi w’Ishyaka PL akaba na Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite.
Madamu Mukabalisa Donathille ;
Abajijwe iby’iki kibazo yagize ati :”….. n’indi mitwe ya politike irahari, Abanyarwanda bose ntago bari muri RPF, kandi bose bagira uruhare mu kubaka u Rwanda.”
Bwana Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Democratic Green Party asanga nyuma y’ibyatangajwe na Mayor Jules NDAMAGE bidakwiye ko akwiye gukomeza kuyobora Akarere ka Kicukiro.
Bwana Dr Frank Habineza ;
Abajijwe iby’iki kibazo yagize ati :” ……yakagombye guhita yegura, FPR itsinda urugamba bakurikije amasezerano y’ Arusha n’andi mashyaka atarakoze Jenoside harimo na za PSD na PL zose…., bashyiraho Guverinoma y’Ubumwe, ijyamo amashyaka yose, ndetse na MDR ijyamo, bashyiraho na Twagiramungu aba Premier Ministre (Minisitiri w’Intebe), ni ukuvuga ngo abanyarwanda bose batandukanye bagize uruhare mu kubaka kino gihugu, ntago ari FPR yonyine, ni ukuvuga ngo rero icyo kintu yavuze, yibeshye cyane, ahubwo turasaba ko yegura”.
Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi w’Ishyaka PSD akaba na Minisitiri wa Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA).
Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta ;
Abajijwe iby’iki kibazo yagize ati :“…ntabwo twabifata ngo tubihe agaciro nkaho ari Umuryango wa RPF wabivuze ku yindi mitwe ya Politiki iri mu gihugu […] ntabwo ari umuyobozi mukuru w’Umuryango RPF, kandi ngira ngo buriya afite contexte yabivugiyemo bijyanye n’abo yabwiraga …ariko rero mu buryo bikorwa, yaba we, yaba nanjye, nibwira ko atarakwiye gucira urubanza cyangwa guha agaciro gato uruhare rw’indi mitwe ya Politiki, kuko uruhare urwo ari rwo rwose mu gihe rwubaka mu nzira nziza ruba rukwiye guhabwa agaciro…, navuga rero ko ibyo yavuze jyewe si ko nabivuga, kuko nta narimwe agaciro kanjye kakongerwa nuko natesheje agaciro abandi”
Hon. Mukama Abbas, Visi Perezida w’Ishyaka PDI akaba na Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite.
Hon. Mukama Abbas ;
Abajijwe iby’iki kibazo yagize ati : ”…kuba Meya ari byo atekereza ni uburengenzira bwe, ariko bitavuze ko ari ukuri ! urumva Imitwe ya Politiki twese dukorera hamwe….. ntibivanaho ko RPF ari Parti majoritaire (ishyaka rifite abarwanashyaka benshi) ariko igakorana n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, iyo twese dushyize hamwe. Ibyo tugeraho ni contribution ya twese, ariko ndumva we n’urwego ariho atakagombye kuvuga amagambo nk’ayo, nawe ni ukwirengagiza ko hari indi mitwe ya politiki iri muri Guverinoma iri no mu Nteko imitwe yombi, kandi ibyo dushyira mu bikorwa ni gahunda za Perezida wa Repubulika, ariko iyo byose tubigezeho ni ku nyungu ya twese.”
Umuryango FPR INKOTANYI kugeza ubu ntacyo uratangaza kuri iki kibazo kijyanye n’ibyatangajwe n’uyu muyobozi Paul Jules NDAMAGE, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro akaba kandi ari nawe muyobozi w’Umuryango FPR INKOTANYI mu karere ka Kicukiro.
Kugeza uyu munsi Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda ni 11, ari yo FPR INKONTANYI, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, PPC, UDPR, PSP, PS IMBERAKURI na Green Party. Muri iyi mitwe yose, icyenda muri yo ifite abayobozi mu nzego za leta zitandukanye.
Ingingo ya 52 y’Itegeko Nshinga yemera Imitwe ya Politike itandukanye, aho iyi ngingo ivuga ko Imitwe ya Politike igira uruhare mu kwigisha abenegihugu, uruhare mu gukora politiki igendera kuri Demokarasi, uruhare mu gutora no gutorwa igatuma abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya Leta.
Kuva muri 1994, usibye umwanya wa Perezida wa Repuburika uyoborwa na FPR INKONTANYI, amashyaka nka PSD na PL yagiye ayobora inzego z’ikirenga z’igihugu ndetse na za Minisiteri zikomeye. Aha twavuga nk’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi aho yagiye iyoborwa n’Ishyaka PSD na PL, ndetse n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe kuri ubu uyobowe n’ukomoka mu Ishyaka PSD.
N’ubwo ubwiganze mu bayobozi b’Uturere bugaragara cyane ku bakomoka muri FPR, usangamo ariko hari n’indi mitwe ya Poliki ifite abayobozi mu nzego z’uturere. Ndetse no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, kuri ba Guverineri bane hagaragaramo umwe ukomoka mu Ishyaka PSD.