Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yashyizeho intumwa nshya idasanzwe mu Biyaga Bigari mu gihe ibihugu byo muri aka karere biri kwinjira mu bibazo by’amatora bikunze guteza umwiryane.
Intumwa nshya idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari ni Thomas Pereillo, akaba ari umunyamategeko ukomeye muri iki gihugu ndetse akaba yaranabaye muri kongere ya Amerika ahagarariye akarere ka gatanu ko muri Leta ya Virginia.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga nibwo Umunyamabanga wa leta, John Kerry yatangaje ko Thomas Pereillo yagizwe Intumwa nshya idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari, aho agomba gusimbura Russ Feingold.
John Kerry yatangaje ko afitiye ikizere Thomas Pereillo, ndetse anamushimira ibyo yakoze mu mirimo yabanje gukora.
Uyu mugabo Thomas Pereillo ngo afite ubunararibonye mu gukorera ahantu hari ubugizi bwa nabi nko muri Afghanistan, Darfur na Kosovo, none ubu akaba agiye guhangana n’ibibazo byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, u Rwanda na Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Itangazo rya John Kerry ryakomeje rivuga ko Thomas Pereillo ari umuntu ukunda guharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu kandi akaba azi neza ibibazo bya Afurika aho yagiye afasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, akaba yaranakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone, aho yagiye arwanya ubugizi bwa nabi, gukoresha abana mu gisirikare, n’ibindi byaha by’intambara.
Tom Pereillo yoherejwe mu Biyaga Bigari mu gihe mu Burundi hari kuba amatora atavugwaho rumwe ndetse arimo n’ubugizi bwa nabi bumaze kugwamo abantu batari bake ndetse abandi bakaba barahunze bahungira mu bihugu by’ibituranyi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ziherutse guhagarika inkunga zateraga ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, ndetse n’inkunga zateraga ibikorwa by’iterambere muri iki gihugu.
Igihugu cya Uganda nacyo kiritegura amatora y’umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha, mugihe U Rwanda narwo rukomeje kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu azaba muri 2017.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko kohereza iyi ntumwa yazo bikorewe igihe, kuko iyi ntumwa igiye gukorana n’abayobozi bayitumye hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kandi ikazaba ifite Inshingano zijyanye no guharanira ko hakomeza kubaho amahoro, ituze n’iterambere mu karere, guha ingufu inzego za demokarasi na sosiyete sivile.
Iri tangazo risoza rivuga ko iyoherezwa rya Thomas Pereillo mu Biyaga Bigari ari ukugaragaza ubushake bwa perezida Obama bw’uko habaho imiyoborere myiza mu karere, hamwe no kubaha uburenganzira bwa muntu.