Ku wa 11 Nzeli 2015 , Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yatoreye Dr François Xavier Kalinda guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Madamu Uwera Pélagie na Dr François Xavier Kalinda
Akimara gutorerwa uyu mwanya, Dr François Xavier Kalinda, yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe, kandi ko azahagararira neza igihugu cye muri iyi nteko.
Aya matora yitabiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abadepite bari 72 naho abasenateri bo bari 19. Abakandida bari babiri, aribo; Madamu Uwera Pélagie na Dr François Xavier Kalinda bose batanzwe n’Ishyaka PSD.
Nyuma yo kuvuga ibigwi byabo n’amashuri bize, amatora yahise aba, Dr F. Xavier Kalinda aza kwegukana uyu mwanya ku majwi 79, naho Madamu Uwera Pélagie agira amajwi 12 gusa.
Aganira n’itangazamakuru, Dr François Xavier Kalinda, yatangaje ko inshingano ahawe azaharanira kuzubahiriza, kandi akazahesha ishema igihugu cye.
Mu magambo ye yagize ati “ Ikintu cy’ibanze ni uguhesha ishema igihugu cyanjye, nkazaharanira ko indangagaciro zacu zumvikana, ndetse zikagira uruhare mu kuzamura imikorere y’ uyu muryango.”
Dr Kalinda François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Kuri ubu afite imyaka 53 y’amavuko, yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize.
Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.