Perezida azajya atorerwa imyaka 5

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yemeje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azajya ayobora manda y’imyaka itanu(5) ishobora kongerwa rimwe gusa.

INTEKO NSHINGAMATEGEKO

Ingingo ya 101 yo mu itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda imaze gutorwa n’abadepite 72, ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe gusa n’bwo hari izindi ngingo ziherekeza ibi.

Abadepite bemeje ko imyaka igize manda za Perezida wa Repubulika ivanwa kuri irindwi igashyirwa kuri itanu, Perezida akaba ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe

Kuri iyi ngingo, Abadepite batandukanye basabye ibisobanuro ku cyatumye manda z’umukuru w’igihugu zikurwa ku myaka irindwi, zigashyirwa ku myaka itanu, kandi ngo n’imyaka irindwi yari yaratangiwe ibisobanuro kandi byumvikana.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yasobanuye ko impamvu manda imwe bayishyize ku myaka itanu, ngo hagendewe ku bitekerezo by’abaturage ndetse nuko no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba manda ya Perezida wa Repubulika, itarenza imyaka itanu.

Nubwo iyi ngingo yemejwe itya, haracyari ingingo yihariye yi 167 itaremezwa n’Abadepite, ikaba ireba by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ari naho ibisubizo by’abaturage bifuzaga ko yakongera kubayobora bikubiye.

Ibizaba byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko bigomba kubanza gutorerwa muri Kamarampaka ikozwe n’abaturage, ari nabwo uyu mushinga w’Itegeko Nshinga uzitwa Itegeko Nshinga ryuzuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top