
Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yemeza ko aho u Rwanda rugeze ari aho imitwe yose ya politiki ikora isenyera umugozi umwe aho guhangana no kurangwa n’amacakubiri nkuko byagenze mu bihe byashize.
Yabivuze mu muhango wo gutangiza mu Bubiligi ishami ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD).
Ni umuhango watowemo Komite y’abantu bane harimo Perezida, Umwungirije , Umunyamabanga n’ushinzwe Imari.
Dr. Ngabitsinze avuga ko iki gikorwa cyari cyarifujwe ko PSD yagira ishami hanze mu bindi bihugu, ikarenga imipaka kuko ‘dusanzwe dufite abarwanashyaka bacu batuye hirya no hino mu bindi bihugu ariko nta nzego bari bafite bakoreramo’.
Mu bayobozi b’iri shami batowe, ku mwanya wa Perezida ni HAKIZIMANA Vincent, Visi Perezida UMUHOZA Jeanne, Umunyamabanga yabaye UWIMANA Benoit, Umucungamari watowe ni NIZEYIMANA Jean Pierre.
Nyuma yo gutora komite, Dr Ngabitsinze yasobanuye icyo iyi gahunda yari igamije agira ati ” Wari umunsi wo kongera kwibukiranya amateka y’Ishyaka, amateka y’Igihugu tukareba naho kigana n’uruhare rwa buri munyarwanda yaba uwo mu gihugu cyangwa uwo hanze, kuko twe muri PSD twumva ko umunyarwanda wese aho aherereye ku Isi afite uruhare rukomeye cyane mu guhindura amateka yacu yabaye mabi cyane mu bihe byashize ariko yongeye kuba meza.”
“Turifuza ko abarwanashayaka bacu bashyira hamwe bakajyana na gahunda zizamura igihugu bafatanyije n’abandi mu kubaka ubunyarwanda n’imibereho myiza yabo.”

Abatowe bari kurahira imbere y’Umunyamabanga Mukuru wa PSD

Abatowe bari imbere y’abarwanashyaka

Ibibazo byabajijwe n’umunyamakuru w’igihe abaza Umunyamabanga Mukuru wa PSD,Dr. Jean Chrysostome NGABITSINZI
Nk’umuntu uri mu bayobozi b’umwe mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda; mukorana mute n’ubuyobozi mu gihugu?
Dr Ngabitsinze: Igihugu cyacu kigeze ahantu hashimishije cyane kandi ishyaka ryacu PSD ryishimira ko kugeza uyu munsi igihugu kizamuka kandi naryo rikaba ritanga imbaraga zishoboka, cyane cyane z’ibitekerezo, abayobozi beza, imiyoborere myiza, n’ibindi.
Urabona ko Abanyarwanda benshi bagenda bikura mu bukene, tugenda dufatanya muri gahunda nyinshi ziri mu gihugu n’abandi.
Ikindi kandi nabwira Abanyarwanda baba hanze ni uko politiki yacu yo mu gihugu, ishingiye ku bufatanye, ubwisungane iganisha mu gukorana no kuzamura igihugu, ibyo guhangana n’amacakubiri byabaye impitagihe.
Muri PSD twishimira ko ibitekerezo byacu bihabwa umwanya kandi bigafasha mu iterambere ry’igihugu. Ni nabyo twaganirije abarwanashaka bacu cyane kugira ngo nabo babashe kujya.
muri uwo murongo wo gufatanya mu gutanga ibitekerezo byubaka, banadufasha no muri politiki mpuzamahanga mu kwima umwanya abahisemo kurwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, kuko twe muri PSD turi mu bashaka ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.
Komite yatowe mwayihaye izihe nshingano?
Dr Ngabitsinze: Inshingano ifite ni ugufatanya n’abandi bakorera igihugu mu Bubiligi mu gutanga ibitekerezo byiza kandi barwanya abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi kuko barahari benshi.
Bagomba kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda bazima bakunda igihugu n’Imana, kandi twabibukije ko Politiki itabera gusa mu gihugu no hanze turabakeneye kugira ngo bihuzwe n’ibyo mu gihugu imbere, tuzakomeza kubaba hafi kandi bazakorana n’ubuyobozi bwa Ambasade, dore ko na Amabsaderi Olivier Nduhungirehe yari ahari mu kudutera inkunga.
