KONGERE Y’IGIHUGU YA MBERE IDASANZWE Y’ISHYAKA

Kongere y’Igihugu ya mbere idasanzwe y’Ishyaka PSD “Imyaka 25 mu rugendo rwa demokarasi.”

psd3.jpg

Kongere y’igihugu idasanzwe y’ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yateranye muri Croix Rouge Kacyiru kuri uyu wa Gatatandatu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, ikaza no kwemeza umukandida w’ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Iyi kongere yitabiriwe n’abayoboke bahagarariye inzego z’ishyaka kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rukuru  rw’ishyaka hamwe n’abashyitsi bahagarariye indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Perezida wa PSD, Dr Vincent BIRUTA, mu ijambo ry’ikaze yavuze ko imyaka 25 yashize umwaka ushize ariko bashatse kuyihuza n’uyu mwaka bakanavuga ku byerekeye amatora y’Umukuru w’igihugu.

psd1.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

                          Perezida w’ishyaka PSD aha ikaze abitabiriye kongere

Mukwizihiza isabukuru y’imyaka 25 PSD imaze ishinzwe,hamuritswe igitabo kigaragaza amateka, imibereho n’ibikorwa by’ishyaka  PSD muriyi myaka ishize na filimi mbarankuru igaragaza ubuzima bw’ishyaka,urugendo ryaciyemo kuva ryashingwa kugeza uyu munsi muburyo bw’amashusho.

psdkali

                         Dr. KALINDA Francois Xavier amurika igitabo cy’amateka

Muri iyi kongere yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD rimaze rishinzwe hashimiwe abashinze ishyaka. Uhagarariye abashinze ishyaka RUGENERA Marc “yashimiye ubuyobozi bw’ishyaka PSD kuba bwarabatekereje kubaha ishimwe,abizezako bazahora babizirikana kandi ko bazatanga ingufu,ubwenge n’ubushobozi bwabo kugirango bakomeze bashyigikire ishyaka PSD kugirango rishobore gukorera abanyarwanda ibibafitiye akamaro”. 

psd10

                                          Abashimiwe kuko bashinze ishyaka rya PSD

psd2.jpg

 

PSD yari yatumiye abahagarariye indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

psd6.jpg

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top