
Ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD mu Karere ka Rubavu byatangijwe na Dr. Vincent Biruta, Perezida w’ishka PSD ku rwego rw’igihugu.
Kuri uyu wa 18 kanama ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite ba PSD byakomereje mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero aho bagarutse kuri byinshi mu migabo n’imigambi yabo harimo ku kwita ku mutekano muri rusange ndetse no guharanira iterambere.
Ibikorwa byo kwamamaza Abakandida-Depite ba PSD byakomereje mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, aho iki gikorwa cyatangiye Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aha ikaze abari bitabiriye iki gikorwa.
Abakandida-Depite ba PSD bagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa imwe mu migabo n’imigambi harimo ibyo bateganya mu burezi, ibijyanye no kuboneza urubyaro, kwita kubafite ubumuga, kongera inganda kwita ku buhinzi n’ubworozi byose bishingiye ku kuba buri munyarwanda afite umutekano ndetse n’ibindi. Soma inkuru irambuye hano.