Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Kanama Ishyaka PSD ryiyamamarije mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro kuri Ziniya ahahuriye abarwanashyaka ngo bagezweho gahunda abakandida – depite babafitiye muri manda ya 2018-2023 hakaba hari n’abandi bakandida baturutse mu turere dutandukanye baje kwifatanya n’aba Kicukiro.

Kwamamaza PSD muri Kicukiro, Ziniya byayobowe na President w’ishyaka muri Kicukiro Madame Angelique Mukunde
Mu karere ka Kicukiro, by’umwihariko ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD byaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage bo mu murenge wa Kicukiro n’indi mirenge bihana imbibi aho baje gushyigikira abakandida-depite b’ishyaka PSD.

Abakombozi bahawe ikaze n’umuyobozi w’umurenge wa Kicukiro (Wambaye imyenda y’umuhondo)
Iki gikorwa mu ntangiriro cyabanjirijwe na Morale y’abarwanashyaka ba PSD bari bafite akanyamuneza ko kwakira abakandida bamwe muribo bari banasanzwe mu nteko ishinga amategeko bahagaririye ishyaka PSD ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi Madame Jeanne d’Arc De Bonheur na Madame Mukunde Angelique Vice Mayor ushinzwe ubukungu muri Kicukiro akaba n’umuyobozi w’ishyaka PSD muri aka Karere.

Minisitiri De Bonheur Jeanne D’Arc nawe yifatanije n’Abakombozi ba Kicukiro kwamamaza Abakandida-depite
Igikorwa cyo kwamamaza Ishyaka PSD kandi cyaranzwe no kugeza imigabo n’imigambi bya PSD ku bari bitaribiriye bose, aho buri mukandida mu bari bahari yahawe umwanya wo gusogongeza ku baturage ibyo bahishiwe nyuma y’amatora yo muri Nzeli uyu mwaka. Imwe mu migabo n’imigambi yagarutsweho yiganjemo iyo kuvugurura no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi hashyirwaho Banki yihariye itanga inguzanyo ku bahinzi bose.

Kandida-depite Georgette Rutayisire yabobanuriye Itangazamakuru imigabo n’imigambi bya PSD muri iyi manda ya 2018-2023
Ishyaka PSD kandi rirateganya guhindura itegeko ry’ubukode bw’ubutaka rikavanwa ku myaka 20 nk’uko ubu bimeze, rigashyirwa ku myaka 50. Si ibyo gusa kandi PSD irateganya kuzana impinduka mu mashuri n’amavuriro aho hateganywa kubaka ibi bikorwa remezo ku bwinshi kandi no mu bwiza bukurura abanyamahanga aho kugirango abana b’abanyarwanda bajye barushyuwa no gushaka service z’ubuzim n’ubuvuzi hanze y’u Rwababyaye. Soma inkuru irambuye hano.
Kurikira igikorwa cyo kwamamaza mu mafoto:






