Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage –PSD, ubwo ryekerekanaga abakandida depite baryo mu karere ka Huye, ryijeje abaturage kugira uruhare bakora ubuvugizi mu kuvugurura igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi buri wese akacyibonamo. Ku wa 26 Kanama 2018, abakandida depite ba PSD biyamamarije mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye kuri Sitade Kamena, aho ibiganiro byatanzwe byibanze ku iterambere ry’ubukungu, bizajyana no gutunganya Umujyi wa Huye.

Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta niwe watangije ku mugararo ibikorwa byo kwamamaza abakandida -depite b’ishyaka PSD mu karere ka huye
Ibi byagarutsweho na Hon. Nyirahirwa Veneranda, Visi Perezida wa kabiri wa PSD, akaba no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka, abizeza gukora ubuvugizi mu gukora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, aho buri muturage wese azacyibonamo.
Ikindi Nyirahirwa yagarutseho ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ariko cyane cyane babyaza umusaruro uhagije ibishanga bya Rwasave na Rwabuye. Mu guteza imbere ubworozi yavuze ko bazashyiraho gahunda yo gukwirakwiza amatungo magufi hirya no hino mu gihugu, kuko agoboka umuturage vuba agashobora gukemura ibibazo byoroheje afite, kandi na none bigetarwa n’uko abaturage benshi bafite amasambu mato byaborohera korora amatungo magufi.
Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD aganira n’itangazamakuru yavuze ko imyaka itanu iri imbere yubakira ku bindi byagezweho ariko igihugu ntigishobora kurangiza ibyo cyagezeho mu myaka itanu gusa.

Perezida wa PSD Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’umunyamabanga mukuru Dr. Chrysostome Ngabitsinze
Agira ati “Igihugu nticyavuga ko cyageze ku byo cyifuza byose, iteka ryose haba hari indi ntambwe iba ikeneye guterwa […], tureba ibyagezweho twari twarifuje, tukareba n’indi ntambwe dukeneye gutera.”Dr Biruta avuga ko nta mwihariko w’akarere runaka kuko abadepite dutora ari abadepite b’igihugu buri karere kagomba kwibona muri gahunda zose, kandi harebwa inking iterambere rigomba kubakirwaho. Avuga kandi ko ubuhinzi n’ubworozi ari inking ikomeye y’ubukungu, akaba ariyo mpamvu bifuza ko abaturage bagomba kubanza kwihaza mu biribwa. Soma inkuru irambuye hano
Kurikirana mu mafoto uko byari byifashe mu karere ka Huye:

Bwana Sebutege Ange, Mayor w’akarere ka huye yahaye ikaze abarwanshyaba PSD anabifuriza ishya n’ihirwe mu matora ari imbere.

Amagana n’amagana y’abaturage b’intara y’amajyepfo baje i Huyekugaragaza urukundo bafitiye PSD.