Kuri iki cyumweru ishyaka PSD ryamamaje abakandida depite mu Karere ka Huye kuri stade ya Kamena ahari abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yako karere ndetse hakiyongeraho itorero ryaturutse mu karere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage baturutse muri Nyaruguru.
Perezida w’ishyaka PSD mu Karere ka Huye yatangiye atanga ikaze ku bayobozi b’ishyaka rya PSD kuko abayobozi ku rwego rw’igihugu bari bitabiriye ukwamamaza abakandida depite babo muri ako karere hanyuma asaba Perezida w’ishyaka Dr Vincent BIRUTA kwerekana abakandida bari aho bose.

Dr.Vincebt ati tuzubakira kubyo twagezeho mu myaka ishize
Dr Vincent nawe akaba yasabye abaturage ba Huye kuzatora abakandida babo bashyira igikumwe ku ihundo ry’ishaka ripfumbatijwe m’ugipfunsi, kandi akomeza ababwira ko ari intumwa itumika nkuko babikoze muri manda zishize, akomeza avuga ko ugutera imbere ari uko abadepite ba PSD bakorera hamwe nabo muyandi mashyaka kugira ngo bateze imbere igihugu,ahina avuga ko aza kugaruka avuga ko haje abakandida 24 mu bakandida 65 batanzwe na PSD. Soma inkuru irambuye hano