KAMONYI: Abarwanashyaka Bakereye kwamamaza Abakandida b’Ishyaka PSD

 

Kuri iki cyumweru abarwanashya ba PSD mu karere ka Kamonyi bitabiriye kwamamaza abakandida depite b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, ndetse n’umukandida ishyaka rishyigikiye mu matora ya perezida wa Repubulika ariwe PAUL KAGAME, bahamije ko PSD ari ishyaka rimaze kuba  ubukombe kuva ryashingwa mu mwaka w’ 1991.

De Bonheur Jeanne d’Arc, wari mu bamamaza imigabo n’imigambi ya PSD, yavuze ko amategeko ahana yavugururwa aho kugirango bafunge abantu benshi amagereza yuzure, hajyaho ibihano bindi nko gukora imirimo ibyarira igihugu inyungu kandi hagakomeza gushyirwaho ingamba zo guhashya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagarutse kuri iyi ngingo y’ubutabera ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu karere ka Kamonyi avuga ko bifuza ko abakoze ibyaha bito bahanishwa gukora imirimo ibyarira Leta inyungu aho kubashyira mu nzu z’amagororero bityo ubucucike bukagabanuka.

Mu bijyanye n’ubuzima PSD ifite ingingo isaba  ko hagabanywa inzira umurwayi anyuramo yivuza no kugera kuri servisi zindi ndetse hakarushaho kunoza  uburyo bwo kwakira abarwayi.

 

Mu mibereho myiza kandi PSD ivuga  ko ari ngombwa gushyiraho umushahara fatizo ushingiye ku nzego z’imirimo ndetse ko hakwiye gusonerwa  umushahara w’umukozi udasoreshwa ukava ku bihumbi 60 ukagera ku bihumbi 100. Mu bukungu kandi PSD ishyize imbere ibijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo , ibidukikije , kunoza amategeko ajyanye n’ubucuruzi, hari kandi ko ubutaka bwakwandikishwa bukaba umutungo bwite w’umuntu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top