Kuri uyu wa 27 Mata 2025, abagize Biro Politiki y’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (P.S.D) bateraniye mu nama yabo isanzwe yabereye kuri Centre Saint Paul i Kigali iyobowe na Perezida w’Ishyaka, Dr. Vincent BIRUTA.
Inama yatangijwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko abari abayoboke b’Ishyaka P.S.D.
Mubyaganiriweho harimo n’ikiganiro kirambuye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, inkomoko yabyo ndetse n’ingaruka zabyo ku Rwanda.
Ambasaderi Vincent KAREGA watanze ikiganiro, yasobanuye ku buryo burambuye, inkomoko y’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa D.R.C birimo ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikaba bigira ingaruka ku Rwanda, yarushijeho kwiyongera, ubwo abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri D.R.C, bashinga umutwe w’iterabwoba F.D.L.R wanahawe intebe n’Ubuyobozi bwa D.R.C, muri iki gihe ikaba yaramaze kwinjizwa mu ngabo z’icyo gihugu no mu miyoborere yacyo.
Yongeyeho ko imiyoborere mibi irangwa muri D.R.C ari indi impamvu ikomeye ituma ibibazo biri muri icyo gihugu bidakemuka ahubwo birushaho gukomera.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize Biro Politique y’Ishyaka P.S.D biyemeje ibi bikurikira:
– Gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu no guharanira ko imibereho y’Abanyarwanda ikomeza gutera imbere.
– Gusobanurira abayoboke ba #PSD, Abanyarwanda n’Abanyamahanga imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC hagaragazwa impamvu muzi yacyo.
– Gukomeza gushyigikira Itorero ry’Igihugu n’inyigisho zitangirwamo kandi basanga zikwiye kongerwamo imbaraga cyane cyane izigenerwa urubyiruko ku birebana n’amateka y’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri.