Inama y’Abahagarariye Ibihugu 10 bigize Komisiyo yo Kurengera Amashyamba mu Bihugu by’Afurika yo hagati (COMIFAC), i Kigali kuwa 16 no kuwa 17 Werurwe 2015, iyi nama y’iminsi ibiri igamije kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’Amasezerano Mpuzamahanga ya Nagoya ajyanye no guhabwa uburenganzira no kugabana inyungu zivanwa mu Mutungo Ndangasano (Genetic Resources); hagamijwe kwihutisha ishyirwamubikorwa ry’ayo masezerano mu bihugu bigize iyi komisiyo.
Abazitabira iyi nama bazaganira ku bijyanye n’akamaro k’Amasezerano ya Nagoya ndetse n’umushinga wo gufasha Ibihugu bigize COMIFAC kwemeza no gushyira mu bikorwa ibitegannywa n’ayo masezerano.
Bazafatanya kandi gukora igenamigambi ry’imyaka ibiri y’uwo mushinga, gushyiraho uburyo bwo gusuzuma ishyirwamubikorwa ryawo ndetse n’uburyo buzakoreshwa mu bukangurambaga no kumenyekanisha amasezerano ya Nagoya.
Iyi nama izahuza abantu barenga 35 bagizwe cyane cyane n’Abashinzwe gukurikirana Amasezerano ya Nagoya n’ay’Urusobe rw’Ibinyabuzima, baturutse mu Burundi, Cameroon, Chad, Central African Republic, DR. Congo, Equatorial Guinea, Gabon, Republic of Congo, Sao Tome & Principle n’u Rwanda. Iyi nama yateguwe n’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga Ibidukikije (UNEP) ku bufatanye na COMIFAC ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).
Amasezerano ya Nagoya ni amazeserano mpuzamahanga agamije kugabana mu buryo bukwiye inyungu zivanwa mu gukoresha Umutungo Ndangasano (Genetic Resources) harimo guhabwa uburenganzira bwose kuri uwo mutungo na tekinoloji wakoreshejwemo; kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gukoresha mu buryo burambye ibigize urwo rusobe.
Amasezerano ya Nagoya yemejwe kuwa 29 Ukwakira 2010 mu mujyi wa Nagoya mu Buyapani, ashyirwaho umukono n’u Rwanda muri Werurwe 2012. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Kwakira 2014. Mu rwego rwo gutegura ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano ya Nagoya mu Rwanda, hari Iteka rya Minisitiri rigena ibijyanye no gushyira aya masezerano mu bikorwa ryateguwe; rikaba ritegereje kwemezwa.