Umushyitsi mukuru yari Depite Jacqueline MUKAKANYAMUGENGE, Visi perezida wa kabiri w’Ishyaka PSD.
Kuri gahunda hari izi ngingo zikurikira:
- Gutegura Kongere y’Igihugu ya 5 y’Ishyaka PSD
- Kwakira ibibazo, ibitekerezo, ndetse n’ubutumwa by’abayoboke ba PSD mu karere ka Kamonyi
- Ibintu n’ibindi
Uko kongere yagenze:
Depite Jacqueline MUKAKANYAMUGENGE yatangiye asobanurira abayoboke akamaro ka kongere y’Igihugu, anibutsa kandi abagize Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD.
Hemejwe abayoboke b’Ishyaka PSD mu karere ka Kamonyi bazitabira Kongere y’Igihugu ya 5 y’Ishyaka PSD
Ibibazo byabajijwe ni ibi bikurikira:
- Ikibazo cy’umuyoboke wa PSD wanyazwe inka
- Hasabwe ubuvugizi ku ishyirwaho ry’ Ubwisungane bwo kuvuza amatungo
- Hasabwe ubuvugizi bugamije kwihutisha iterambere ry’umugore wo mucyaro
Mu gusubiza ibibazo
Depite Jacqueline MUKAKANYAMUGENGE yemereye uwanyazwe inka ko azamukorera ubuvugizi.
Mu gusoza
Depite Jacqueline MUKAKANYAMUGENGE yashoje kongere akangurira abayoboke kuzitabira Kongere y’Igihugu ya 5 y’Ishyaka PSD itegenijwe ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi 2015, aho yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura kinshi kandi bakazaza bazanye ibitekerezo byiza bumva Ishyaka PSD ryazibandaho muri iyi myaka 5 irimbere.