Umukinnyi Hadi Janvier ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni we witwaye neza, mu irushanwa race to remember ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, abasiganwa berekeza mu karere ka Rwamagana

Urugendo rwa Km 105 berekeza i Rwamagana, uyu musore usanzwe ari na kapiteni wa Team Rwanda, yakoresheje 2h39’06” asesekara kuri Hotel Dreva, ahasorejwe irushanwa, ari ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya Les Amies Sportifs y’i Rwamagana, kuri uyu wa gatandatu yagowe bikomeye na Benediction y’i Rubavu, nyuma y’uko kabuhariwe wabo, Valens Ndayisenga atari kumwe n’abandi. Uyu musore akaba akomeje imyitozo mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Itsinda ry’abakinnyi bane barimo babiri b’i Rwamagana Tuyishimire Ephrem na Nizeyimana Omar na babiri ba Benediction Hakuzimana Camera na Gasore Hategeka ryageze i Rwamagana mbere. Ni irushanwa mri rusange ryaranzwe n’imvura nyinshi, kuva abasiganwa, bahagurutse i Kigali berekeza i Rwamagana.
Kuba bari kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro icyenda, Hadi Janvier yatobokesheje ku nshuro ya kabiri ariko abafata ku nshuro ya gatatu.
Nyuma yo kuzengurukana inshuro ya kane, Hadi watwaye inshuro ebyiri agace kabanza ka Tour du Rwanda mu 2013 na 2014 yabasize arangiza ku mwanya wa mbere nubwo atari yashoje isiganwa ribanza rya Kivu race.
Hadi Janvier yavuze ko gutsinda iri siganwa byatewe no gufatanya nk’ikipe cyane ko Benediction yari ifitemo abakinnyi benshi.
Aleluya wabaye u wa mbere mu irushanwa ribanza muri Rwanda Cycling Cup ya 2015, yaje ku mwanya wa 10 muri iri rushanwa ry’i Rwamagana yakinnye arwaye.
Uko bakurikiranye:
Abagabo
- Hadi Janvier – Benediction -2h39’06”
- Biziyaremye Joseph – Cine Elmay – 2h41’49”
- Ruhumuriza Abraham – CCA “
- Uwizeyimana Jean Claude – Les Amis Sportifs “
- Hakuzimana Camera – Benediction “
Abatarengeje imyaka 23
- Uwizeyimana Jean Claude – Les Amis Sportifs -2h41’57″
- Nsengimana Jean Bosco – Benediction “
- Nizeyimana Omar – Les Amis Sportifs “
- Tuyishimire Ephrem – Les Amis Sportifs “
- Aleluya Joseph – Les Amis Sportifs – 2h43’44″
Ingimbi
- Ukiniwabo Rene – Les Amis Sportifs -2h41’47”
- Hakiruwizeye Samuel – Fly – 2h43’44″
- Mugisha Samuel – Benediction “
Abari n’abategarugori
- Girubuntu Jeanne d’Arc – Les Amis Sportifs – 1h36’03″
- Niyonsaba Clementina ” 1h42’20″
- Ingabire Beatha ” 1h48’59″
- Uwamariya Benitha ” 1h55’10″


