02 Gicurasi 2015 nibwo hasubukuwe ibitaramo bizenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa riba.
Abahanzi bose uko ari 10 baririmo usanga nta n’umwe ufite urwikekwe rwa mugenzi we ugereranyije n’andi yaribanjirije mu bitaramo bimaze gutambuka ari bibiri.
Ku ikubitiro ibi bitaramo byahereye i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, mu gihe igitaramo cyakurikiye cyabereye i Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku nshuro ya gatanu haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana iri rushanwa dore ko harimo amazina menshi asanzwe amenyereye iri rushanwa ndetse n’andi mashya mu irushanwa.
Twabibutsa ko abahanzi nka, Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa.



