Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) yatangaje ku mugaragaro integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi.
Iyi nteganyanyigisho nshya igenewe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye izatangira gukoreshwa mu mashuri yo mu Rwanda guhera mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri w’2016. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu Burezi bagera kuri 300 barimo abahagarariye za Minisiteri, ibigo bya Leta, inzego z’ibanze, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ku giti cyabo, ibigo by’amashuri makuru na Kaminuza, amashuri nderabarezi ndetse n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Integanyanyigisho nshya imaze gutegurwa igamije kugeza ku banyeshuri ubumenyi ngiro n’ubushobozi igihugu gikeneye mu iterambere ryacyo. Kuyitangaza ku mugaragaro bisobanuye ko nyuma y’ivugururwa ryatangiye muri Nyakanga 2013, intambwe ikurikira ari iyo gutangira kuyishyira mu bikorwa.
Ku bw’umwihariko, iyi nteganyanyigisho nshya yashingiye kuri gahunda za Leta y’u Rwanda ari zo Gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II) n’Icyerekezo 2020 kandi yagendeye ku ihame ry’uko Uburezi bufite ireme bufite uruhare runini mu kugeza u Rwanda kuri izo ntego z’iterambere. Mu itegurwa ry’integanyanyigisho nshya hitawe cyane ku kureba aho ihuriye n’izo mu karere, izo mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza ndetse n’ibyo muri Aziya nka Singapure kandi hanakurikizwa n’ibyifuzo by’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ku miterere y’integanyanyigisho. Integanyanyigisho nshya yateguwe kugira ngo ifashe inzego z’Uburezi mu Rwanda kurema Umunyarwanda wigenga mu bitekerezo, ushobora kwibeshaho kandi ufite ubushobozi, ufite ubumenyi ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse akaba ashobora no gukemura ibibazo bijyana n’iterambere ryihuta muri iyi si. Integanyanyigisho nshya yibanda ku guha ubushobozi abanyeshuri butuma ibyo biga bashobora no kubihuza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi , bityo bakagira ubushobozi, indangagaciro ndetse n’ubukesha .
Ibikorwa byo kuvugurura integanyanyigisho byatangiye muri Nyakanga 2013 hakorwa inyigo n’isesengura ku mikoreshereze y’integanyanyigisho mu mashuri kugira ngo hagaragazwe inenge n’ibyiza by’integanyanyigisho yari isanzweho. Izo nyigo zatumye hagaragazwa umunyeshuri n’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza ku buryo iyi nteganyanyigisho nshya izafasha abanyeshuri kurangiza amashuri bashobora kugira uruhare mu guhindura isura y’igihugu ndetse n’iy’isi muri rusange. Inama nyunguranabiterezo yatangarijwemo ibyo inyigo zagezeho yabaye mu Ugushyingo 2013.
Mu mwaka wa 2014, itsinda rishinzwe kuvugura integanyanyigisho ryateguye imirongo migari y’integanyanyigisho za buri nyigisho, kuva ku kiciro cy’amashuri y’inshuke kugera mu mashuri yisumbuye kandi rinavugurura integanyanyigisho zose kuva mu kiciro k’inshuke kugera mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Nyuma y’itangazwa ku mugaragaro ry’integanyanyigisho ivuguruye, ibitabo n’izindi mfashanyigisho bijyanye n’integananyigisho bizatangira kwandikwa, abarimu bahugurwe kugira ngo kuyishyira mu bikorwa guhera muri Mutarama 2016 bizaborohere. Muri Mutarama 2016, integanyanyigisho nshya zizaba zagejejwe mu mashuri kugira ngo zitangire gushyirwa mu bikorwa bahereye ku mashuri y’inshuke, umwaka wa mbere n’uwa kane by’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Iyi nteganyanyigisho nshya izatangira gukoreshwa mumwaka wa mbere hamwe n’uwa kane w’amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.Ibizamini bijyanye n’iyi nteganyanyigisho bya mbere bizatangwa mu mashuri mu mwaka wa 2018.
Integanyanyigisho igira agaciro kubera uburyo ishyirwa mu bikorwa. Ni yo mpamvu, Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda gisaba abafatanyabikorwa mu burezi bose harimo amashuri, ababyeyi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaterankunga gukomeza gutanga inkunga yabo kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nteganyanyigisho rizashobore kugenda neza.