Peteroli mu kiyaga cya Kivu

Minisitiri w’umutungo  kamere, Dr  Biruta Vincent  ashingiye ku bushakashatsi  kuri  peteroli bwatangiye gukorerwa mu ntara y’iburengerazuba,  mu kiyaga cya Kivu, yavuze  ko hari  ibimenyetso bigaragaza ko koko mu kiyaga cya  kivu hashobora kuzaboneka  peteroli  nk’umutungo kamere, mu rwego rw’ubukungu  ukazagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Ibyo minisitiri Dr Biruta yabivugiye   i Kigali,  mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe n’umunyamabanga mukuru  wa EAC, Dr sezibera  Richard  n’umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri mu muryango Juma Abdulla sadaala, mu nama  ya 7 ibera i Kigali ku nshuro ya mbere,  ikaba ihuje abayobozi  barimo abashoramari,  impuguke n’abaminisiri  bashinzwe iby’ingufu n’umutungo kamere bo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda.

Muri  icyo kiganiro, Minisitiri Dr Biruta yasobanuye ko  abakoze ubushakashatsi basanze munsi y’ikiyaga hashobora kuzaboneka peteroli, izacukurwa n’imwe mu masosiyete mpuzamahanga atandatu yagaragaje ubushake bwo gutangira imirimo yo  gucukura iyo peteroli, ku buryo ngo u Rwanda rwajya  mu rutonde rw’ibihugu by’akarere byabonetsemo peteroli nka Uganda, Kenya n’ahandi. Ati  “ kugeza ubu umushinga w’itegeko ryo gucukura peteroli  ryoherejwe mu nama y’abaminisitiri, ku buryo mu gihe cya vuba iryo tegeko rizajya mu nteko kugira ngo baryige ryemezwe.’’

Ku birebana n’umubare w’amafaranga u Rwanda ruteganya kuzashora mu bikorwa byo gushaka, no kucukura peteroli mu Kivu,  Minisitiri Biruta, n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, Dr Sezibera Richard bavuze ko ngo kugeza ubu nta mibare ishobora gutangwa nonaha ijyanye n’amafaranga, kuko ngo hari uruhererekane rw’akazi kagomba gutangira gukorwa karimo, gukora ubushakashatsi, inyigo n’ibindi kugira ngo akazi nyirizina gatangire.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ubwo yatangizaga iyo nama  y’iminsi itatu,  yasabye abashoramari bo mu bihugu bya EAC no mu yandi masoko mpuzamahanga gufatanya na za Guverinoma z’ibihugu guharanira guteza imbere ubukungu bushingiye ku mutungo kamere wa peteroli, yibutsa abashoramari bo mu bihugu bya EAC gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byafasha kubyaza umusaruro peteroli, na gaze mu  bihugu  by’akarere ndetse na Afurika muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top