Kongere y’ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yafashe icyemezo cyo kuzashyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Inama ya Biro Politiki y’ishyaka yabanje guterana mu gitondo ifata icyo icyemezo, nyuma ya saa sita ikizanira abari muri kongere bose baragishyigikira, bashimangira ko imvugo ya Perezida Kagame ari yo ngiro.
Dr. IYAMUREMYE Augustin yabanje gusomera abateraniye muri kongere icyemezo cya Biro Politiki yafashe cyo guhitamo Perezida Kagame nk’umukandida, nyuma bake mu bitabiriye kongere batanga ibitekerezo bigishyigikira.
Perezida w’ishyaka, Dr Vincent BIRUTA, yafashe ijambo avuga ko abona n’abandi ibitekerezo byabo ari ibishyigikira, abamenyesha ko icyo cyemezo nta kugitorera kundi, abasaba ko niba bagishyikiye babigaragaza bahagutse bakoma amashyi. Muri ako kanya imbaga yahise ijya ejuru nta n’umwe usigaye wicaye, bakoma amashyi y’urufaya.
Abarwanashyaka ba PSD banashingiye ku kuba baragize uruhare mu gutanga ibitekerezo biganisha ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda banaha agaciro ubusabe bw’abanyarwanda muri rusange. Mu ivugururwa ryakozwe bisabwe n’Abanyarwanda, havuguruwe ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yabuzaga Perezida KAGAME kongera kwiyamamaza nyamara Abanyarwanda bagaragaza ko bakimukeneye.
Nyuma yo gutangaza ko umukandida wa PSD ari Perezida Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Vincent BIRUTA yahamagariye abarwanashyaka ba PSD kuzamamaza uwo mukandida bihitiyemo, anongeraho ko bitagoye kuko ibikorwa yagejeje ku Banyarwanda mu gihe amaze ayoboye igihugu byivugira.
Dr BIRUTA yanagarutse no ku kuba Perezida KAGAME yarayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.
Byongeye, Dr BIRUTA yanakomoje ku kuba manda Perezida Kagame asoje PSD yarayigiriyemo ibihe byiza, aho yahisemo Anastase MUREKEZI ukomoka muri PSD kuba Minisitiri w’Intebe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’ishyaka Dr.Vincent BIRUTA yavuze ko kuba nta mukandida ukomoka mw’ishyaka watanzwe ntaho bihuriye no kuba mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu uwaryo atarabashije gutsinda. Yashimangiye ko mu guhitamo umukandida, PSD itirebye ukwayo ahubwo ko yerekeje amaso n’umutima ku nyungu z’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Twashatse umukandida tubona ukwiye kuba yayobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.Kandi twe amatora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo tuyafata nk’umukino ngo ni uko igihe cyageze ngo tuzane abantu dushyire hariya gusa; tureba inyungu z’igihugu, tukareba icyo abayoboke b’ishyaka bifuza, hanyuma tugakurikiranya ibyemezo dutyo.”
Perezida w’ishyaka yashimangiye ko no mu bayoboke ba PSD nta wagaragaje ko ashaka kwiyamamaza, kandi bitavuze ko bashatsemo uwakwiyamamaza yabura.


