Amateka y’Ishyaka PSD

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) ryavutse muri Nyakanga 1991. Kuva ryabaho kugeza muri 1994 lshyaka PSD ryagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, riharanira amahoro, demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage .

Nyuma ya 1994 Ishyaka PSD ryagiye mu nzego z’ubutegetsi bw’lgihugu, riharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, rishyigikira Demokarasi isesuye, imibereho myiza y’Abaturarwanda n’ ubwisungane . Muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Abayoboke ba P.S.D bayoboye Inteko ishinga Amategeko y’inzibacyuho, Minisiteri zinyuranye zirimo iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Imari, Ibikorwa Remezo, Ubucuruzi n’Inganda, Ubuzima, Ububanyi n’Amahanga, Itangazamakuru, Imibereho Myiza, Umutungo Kamere, n’iy’ Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Mu itora rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2003 Ishyaka PSD ryashyigikiye Nyakubahwa Paul KAGAME. Ishyaka kandi ririshimira ibyagezweho muri iyi myaka irindwi tumaze dufatanyije gukorera igihugu mu nzego zitandukanye. Ishyaka PSD ryatanze kandi urutonde rw’Abakandida mu matora y’Abadepite yo muri Nzeri 2003, amatora Ishyaka ryabayemo irya kabiri.

Mu rwego rwo gushimangira demokarasi ishingiye ku Mitwe ya politiki myinshi no gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage, Ishyaka PSD ryasanze igihe kigeze cyo gutanga Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu itora rya 2010.

Kongere ya 4 y’lshyaka PSD yateranye kuri 22 Gicurasi 2010 yemeje Nyakubahwa Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene nk’Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Copyright 2016 - PSD - All Rights Reserved