Kigali: Barashishikarizwa gutora PSD kugirango iterambere ry’umujyi rizihutishwe muri manda ya 2018-2013.

Kuri uyu wa 25 Kanama, Ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD mu matora y’abadepite ateganijwe mu ntango z’ukwezi  kwa 9 yakomereje hirya no hino mu gihugu. Ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw’umujyi wa Kigali (Middle Rally) byo byabereye mu karere ka cyicukiro mu murenge wa Gikondo ku Kibuga cya Mburabuturo, ahatenaniye ibihumbi by’abayoboke b’ishyaka PSD brangajwe imbere na bamwe mu bayobozi b’ishyaka ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.

Abitabiriye kwamamaza PSD ku Mujyi wa Kigali kuzitabira amatora no guhitamo PSD

Mu gihe habura iminsi 7 gusa ngo ibi bikorwa byo kwiyamamaz ku mashyaka yose ahatanira imyanya mu nteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite; ishyaka PSD ryo rikomeje gushimangira ko rizabona imyanya myinshi muri iyi manda ya 2018-2023 akenshi hashingiwe ku bigwi n’uruhare by’iri shyaka mu iterambere u Rwanda rugezeho ubu ndetse no ku migabo n’imigambi PSD yagaragaje mu bihe byo kwiyamamaza nk’inkingi-fatizo zizarifasha kubakira kubyo rimaze kugeza ku banyarwanda bityo ubutabera , ubwisungane n’amajyambere bikarushaho kugera kuri buri munyarwanda.

Byari ibyishimo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwamamaza Ishyaka PSD ku rwego rw’umujyi wa Kigali

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza ku rwego rw’umujyi wa Kigali, Minisitiri De Bonheur Jeanne D’Arc ari nawe wari umushyitsi  mukuru yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ko Ishyaka PSD ryifuza ko mu myanya 80 ihatanirwa muri aya matora, nibura hazabonekamo  benshi bahagarariye PSD. Kurikira uko byari byifashe mu mafoto: 

Abakandida bavuze imigabo n’imigambi bya PSD muri aya matora bagarutse cyane ku mpavu abanyarwanda by’umwihariko abatuye Kigali bagomba gushishoza bakazitamo PSD mu gihe batora kubera ko imwe mu migabo n’imigambi ya PSD muri iyi manda izibanda ku iterambere ry’imijyi, aho Ishyaka riteganya kuzashyira imbaraga mu ikorabuhanga muri transport hashyirwaho inzira zihuza uduce twa Kigali zinyuze mu kirere ibizwi nka (Cable Cars). Kuri uyu mugambi wo guteza imbere imijyi n’abayituye kandi PSD irateganya kuzashyiraho.

Copyright 2016 - PSD - All Rights Reserved