Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage –PSD, ubwo ryekerekanaga abakandida depite baryo mu karere ka Huye, ryijeje abaturage kugira uruhare bakora ubuvugizi mu kuvugurura igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi buri wese akacyibonamo.

Ku wa 26 Kanama 2018, abakandida depite ba PSD biyamamarije mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye kuri Sitade Kamena, aho ibiganiro byatanzwe byibanze ku iterambere ry’ubukungu, bizajyana no gutunganya Umujyi wa Huye.
Ibi byagarutsweho na Hon. Nyirahirwa Veneranda, Visi Perezida wa kabiri wa PSD, akaba no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka, abizeza gukora ubuvugizi mu gukora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, aho buri muturage wese azacyibonamo.


Ikindi Nyirahirwa yagarutseho ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ariko cyane cyane babyaza umusaruro uhagije ibishanga bya Rwasave na Rwabuye. Mu guteza imbere ubworozi yavuze ko bazashyiraho gahunda yo gukwirakwiza amatungo magufi hirya no hino mu gihugu, kuko agoboka umuturage vuba agashobora gukemura ibibazo byoroheje afite, kandi na none bigetarwa n’uko abaturage benshi bafite amasambu mato byaborohera korora amatungo magufi.Soma Inkuru irambuye hano
Kurikirana mu mafoto uko igikorwa cyagenze:


