Kuwa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Rwanda Day yabereye Amsterdam mu Buholandi, ku itariki ya 3 Ukwakira 2015 yagenze neza cyane, yitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bitanu, bityo ikaba yararushije ubwitabire izindi Rwanda Day zabaye mbere.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 9 Nzeri 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo ku Ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2015, irayemeza.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zivuguruye zo kunganira abahinzi-borozi kubona imbuto z’indobanure, ifumbire nshya na gahunda yo gukoresha ishwagara mu kugabanya ubusharire bw’ubutaka.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Igishushanyombonera cyo kubungabunga umutungo kamere w’amazi mu Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yemereye amasosiyete mashya impushya zo gucukura mine na kariye mu Rwanda;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Leta y’u Rwanda igirana amasezerano n’Isosiyete “Rwanda Mountain Tea” (RMT) yo gucunga no kubyaza umusaruro hegitari 323 z’amashyamba ya Leta ari mu Turere twa Rutsiro na Ngororero.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho mu Rwanda ry’Isosiyete ATL Ltd izabumbira hamwe serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, gucunga ibibuga by’indege n’izindi serivisi zijyana nabyo.
8. Inama y’Abaminisitiri yemereye Isosiyete “Symbion Power LLC” gushora imari mu Mushinga wo kubyaza gazi metane amashanyarazi angana na MW50.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 55/2007 ryo kuwa 30/11/2007 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda.
- Umushinga w’Itegeko rigenga Imicungire y’Imihigo igamije umusaruro w’ibikorwa mu Butegetsi bwa Leta;
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ibigenderwaho n’uburyo bukurikizwa mu igenwa rya indamunite z’Abakozi ba Leta;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUSERA Sandy, wari Umuyobozi w’Ishami “Capital Market and Investment Schemes” muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) gusezera burundu ku bushake mu bakozi ba Leta ;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUGISHA Fred, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki, Ubushakashatsi n’Igenamigambi mu Nama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo abafite ubumuga bitabwaho by’umwihariko mu burezi;
- Iteka rya Minisitiri rigenga uburyo bwo kubika, gukusanya, gutwara no gucuruza amata.
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza akurikira:
- Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho indamunite igenerwa Abakozi bo mu Rwego rwa Tekiniki n’Abayobozi bunganira Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu;
- Amabwiriza ya Minisitiri agena ubwoko, ibipimo ntarengwa n’uburyo bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro agenewe isuzuma;
- Amabwiriza ya Minisitiri agaragaza kariyeri za Leta;
- Amabwiriza ya Minisitiri agena ibyerekeye ishimwe ry’akarusho rihabwa abanyeshuri barushije abandi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga;
- Amabwiriza ya Minisitiri agena inshingano z’Abagize Komite Nkangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, Urwego rubatoresha n’uburyo amatora yabo akorwa.
12. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
* Mu Nteko Ishinga Amategeko/ Umutwe wa Sena
- Bwana KABANDANA Maurice: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isakaza n’ishyinguranyandiko
* Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT
- Bwana KALEMA Gordon: Principal Senior Technologist in Charge of eGovernment Services Coordination
- Madamu NYIRANZEYIMANA Josephine: Principal Senior Technologist in Charge of Private Sector Development
* Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/MINAGRI
- Bwana NDORIMANA Jean Claude: Umujyanama wa Minisitiri
* Mu Nama y’Igihugu y’Amashuri Makuru/HEC
- Madamu MICOMYIZA NTUKANYAGWE Michelle: Head of Planning, Research & Strategies
* Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu/National Commission for Human Rights
- Bwana KAREMERA Pierre: Visi Perezida
- Bwana GATERA Emmanuel: Komiseri
* Mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda/REAF
- Madamu BAHOZA Sifa: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere/RGB
- Bwana BARIHUTA HABA Aimé: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Ishingiye ku idini.
- Bwana KABEERA Paul: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.
* Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB
- Bwana HABIMANA Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa.
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere /RNRA
- Bwana MURASA Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa.
a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Ukwakira 2015, hazatangizwa Icyumweru cya 8 cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge kikazasozwa ku ya 6 Ugushyingo 2015. Insanganyamatsiko ni, “Abarinzi b’Igihango mu Mujishi wa Ndi Umunyarwanda“. Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe harimo: Gushima Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akarere, Umurenge n’Utugari no gushishikariza abaturage kurushaho kwitabira ibikorwa byose byahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge no kuganira ku musaruro wa Gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’inzitizi ihura nazo. Abayobozi ku rwego rw’Igihugu bafatanyije n’abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubwiyunge n’imboni za Gahunda ya Ndi Umunyarwanda bazagira uruhare mu gukurikirana ibyo biganiro bari kumwe n’abaturage mu rwego rwo gutanga icyerekezo kijyanye n’uburyo inzitizi zibangamira ubumwe n’ubwiyunge zavanwaho.
b) Umuyobozi Mukuru wa RDB, akaba n’Umwe mu Bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari Inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku iterambere ry’Ikoranabuhanga mu Guhindura Afurika iteganyijwe kuzabera i Kigali muri Serena Hoteli no muri Camp Kigali Conference Village kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2015. Iyi Nama yo ku rwego rwo hejuru iba rimwe mu myaka 2 igahuza abayobozi bayoboye urwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho muri Afurika hagamijwe gutanga umurongo ngenderwaho mu guteza imbere Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Insanganyamatsiko y’iyo nama ni, “Twihutishe guhanga ibishya binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho“.
c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi uzizihizwa tariki ya 22 Ukwakira 2015 mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Busango, Akagari ka Mwumba ahazubakwa amaterasi y’indinganire. Uyu mwaka insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi ni, “Ubuhinzi mu Kwita ku batishoboye, harandurwa burundu ubukene bw’abatuye mu cyaro.”
d) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri aho imyiteguro y’Igihembwe cyo Gutera Amashyamba mu mwaka wa 2015/2016 igeze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni, “Dukoreshe neza ingufu zikomoka ku bimera tubungabunga amashyamba.” Gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera amashyamba bizabera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, ku itariki ya 28 Ugushyingo 2015.
e) Minisitiri Ushinzwe Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 2 Ukwakira 2015 yitabiriye Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateraniye i Geneve ku Cyicaro Gikuru cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Gucyura Impunzi (UNHCR), hagamijwe kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba rusange zo gucyura impunzi z’Abanyarwanda rigeze, gusuzumira hamwe inzitizi zidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba no gushaka icyakorwa kugira ngo izi ngamba zigere ku musaruro zitezweho. Abari mu nama bemeje ko umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bireba wagombye kurangira gushyirwa mu bikorwa vuba bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017. Muri iyo nama hemejwe kandi ko gahunda yateguwe yo gucyura impunzi ku bufatanye na UNHCR izarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2016.
f) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
- MIGEPROF ifatanyije na Polisi y’u Rwanda yateguye gahunda y’ubukangurambaga ku rwego rw’Igihugu bwo kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina n’irikorerwa abana. Insanganyamatsiko y’iyi gahunda y’ubukangurambaga ni, “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana-rirwanye nonaha“. Iyi gahunda y’Ubukangurambaga igamije gukangurira abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 16 Ukwakira 2015 mu Karere ka Muhanga, izindi gahunda nk’iyi zizabera icyarimwe mu Turere twa Ngoma, Rubavu, Musanze na Gasabo. Iyi gahunda izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2015.
- U Rwanda ruzifatanya n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ku itariki ya 17 Ukwakira 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni, “Iterambere ry’Umugore, Ishema ry’Umuryango: Bigire umuhigo.” Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro uzizihizwa ku rwego rw’Umudugudu naho ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rushaki, mu Ntara y’Amajyaruguru.
g) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 23 Ukwakira 2015 MINEDUC izakira impano y’ibikoresho bifite agaciro ka 2,560,000 z’Amadolari ya Amerika yatanzwe na Sosiyete Booyoung Co Ltd yo muri Koreya y’Epfo. Iyi mpano igizwe n’ibibaho by’ibyuma byo kwandikaho 20000 n’inanga (piano) 2000 zikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ibyo bikoresho bizatangwa mu mashuri abanza, bikazafasha kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere inyigisho ya muzika. Umuhango wo kwakira iyo mpano uzitabirwa na Perezida wa Sosiyete Booyoung Co Ltd n’abandi bantu bazaba bamuherekeje. Uyu muhango uzitabirwa n’abagera kuri 400 barimo abanyeshuri 120 bo mu mashuri abanza.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na:
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.